Ruhango: Umukozi wo murugo arakekwaho kwica Nyirabuja agatoroka
Mu murenge wa Kabagari akarere ka Ruhango, haravugwa amakuru yuko Umukozi wo mu rugo w’umusore uri mu Kigero cy’imyaka 20 kwica Nyirabuja akiba amafaranga arenga ibihumbi 260 n’imyenda ya Shebuja agahita atoroka amakuru.
Amakuru yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabagari, Gasasira François avuga ko kugeza ubu uyu musore yahise atoroka akaba arimo gushakishwa.
Umukozi uzwi nka Nsabimana Daniel bikekwa ko yishe uyu mukecuru Mukarugomwa Josephine w’imyaka 75 y’amavuko.
Umukecuru abaturage bamusanze mu nzu mu mudugudu wa Rusebeya mu Kagari ka Rwoga mu murenge wa Kabagari mu Karere ka Ruhango yapfuye, bigaragara ko yanizwe Kandi afite igikomere mu musaya.
Uwo mukozi ukomoka mu Karere ka Karongi yaburiwe irengero ndetse Habura n’imyenda ya Sebuja irimo amakoti , amapantaro n’amashati n’amafatanga y’u Rwanda arenga ibihumbi 260.
Sebuja w’uwo mukozi yatashye avuye mu kabari ni mugoroba asanga ingufuri yo ku marembo ivuniyemo ibiti yitabaza abaturage barayica, ageze mu rugo basanga n’iyo kurugi rwinjira mu nzu ni uko nayo barayica bagezemo basanga umukecuru yishwe.
Abaturage barakeka ko hari n’abamufashishije uyu mukozi wabo waruhamaze ibyumweru bibiri gusa Gukora ubwo bugome, nubwo ntawe baramenya bafatanyije.
Inzego z’Ubugenzacyaha (RIB) zahageze bahise batangiye gukora iperereza ku rupfu rwa nyakwigendera.
Umurambo wa Mukarugomwa wajyanywe gukorerwa isuzuma mu Bitaro bya Gitwe.