Umuhanzi Sintex yatawe muri yombi n’abandi bantu bane barimo umukinnyi wa Gorilla Fc

Arnold Mazimpaka wamamaye mu muziki nka Sintex yatawe muri yombi n’abandi bantu bane barimo mugenzi we w’i Burundi witwa Ndikumana Yvan ukoresha amazina y’ubuhanzi Navy Amaru. 

Undi ufunzwe ni umukinnyi wa Gorilla FC witwa Mukunzi Vivens.

Uwa kane bafunganywe nawe ni umugore witwa Valentine Uwambajimana ukurikiranyweho gucuruza urumogi kuko yafatanywe udupfunyika twarwo tugera kuri 889.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha Dr. Murangira B. Thierry yabwiye itangazamakuru ko bariya bantu bafashwe hagati y’italiki 3 n’italiki 05, Gicurasi, 2023.

Dr Murangira Thierry umuvugizi wa RIB

Bafatiwe mu bice bitandukanye aho batuye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gatenga, Akagari ka Gatenga no mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Nyamirambo, Akagari ka Kivugiza, Umudugudu w’Amizero.

Barabapimye basanga mu maraso ya Sintex, Mukunzi Vivens ukinira Gorilla FC na Navy Amaru harimo igipimo kinini cy’urumogi.

Umukinnyi wa Gorilla Fc ari mu batawe muri yombi na Sintex

Abafashwe bose bafungiye kuri Sitasiyo za RIB zirimo iya Kacyiru, Kicukiro na Gikondo mu gihe dosiye zabo zikiri gutunganywa kugira ngo zishyikirizwe ubushinjacyaha.

Aba batatu baramutse bahamijwe n’Urukiko icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge bahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 8 Ugushyingo 2019 rihindura nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko rivuga ko uhamijwe iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri cyangwa imirimo y’inyungu rusange.

Uwambajimana Valentine ukurikiranyweho gucuruza ibiyobyabwenge nyuma yo gufatanwa udupfunyika 889 tw’urumogi we aramutse ahamijwe iki cyaha n’Urukiko yahanwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 69/2019 ryo ku wa 08 Ugushyingo 2019 rihindura itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ivuga ko aramutse agihamijwe yahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 20 Frw ariko atarenze miliyoni 30 Frw.

Dr Murangira B. Thierry yibukije abaturarwanda ko urumogi ruri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge bihambaye, bityo ibihano byarwo nabyo bikomeye cyane.

Yongeyeho kandi ko u Rwanda rwungutse Laboratwari y’Igihugu y’Ibimenyetso bishingiye ku Bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu Butabera RFL (Rwanda Forensic Laboratory) ipima ibiyobyabwenge mu buryo bwihuse bikagaragara ko umuntu anywa urumogi ndetse ikagaragaza n’ikigero urunywa afite mu maraso.

RIB yavuze ko itazihanganira uwo ari we wese uzafatwa anywa cyangwa acuruza ibiyobyabwenge ibyo ari byo byose kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *