VD Frank washinze ikinyamakuru RwandaPaparazzi yapfuye

Uyu munyamakuru wabitangiye kera inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 29 Kamena 2023 ivuga ko yamaze kuva mu bazima ku Isi.

VD Frank wari umunyamakuru ariko akaba yari n’umuhanzi yashizemo umwuka ahagana saa mbiri z’ijoro azize uburwayi nk’uko byatangajwe.

Amakuru yamenyekanye avuga ko uyu muhanzi yari amaze igihe kinini arwaye umwijima yivurizaga mu bitaro bya Kibagabaga.

Mu cyumweru gishize VD Frank yari aherutse gutangariza abamukirikira ko ubuzima bukomeje kumucika ndetse asaba Imana kumutiza indi minsi mike yo kubaho.

VD Frank yitabye Imana | IGIHE
VD Frank washinze ikinyamakuru RwandaPaparazzi yitabye Imana azize uburwayi

VD Frank yamamaye muri muzika nyarwanda mu myaka myinshi ishize yari amaze iminsi ahugiye mu bikorwa bya sinema yakinaga muri filimi yitwa “Ubutumwa bugufi”, mu 2012 yatunganyije filime yanakinnyemo yise “Tuzibanira”.

Mugisha Frank wamamaye nka VD Frank ni nawe wari umuyobozi akaba n’uwashinze ikinyamakuru RwandaPaparazzi cy’ibandaga ahanini ku myidagaduro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *