DRC: Impinja 2 zatoraguwe ku Kivu ari nzima nyuma y’iminsi ababyeyi bazo barishwe n’ibiza

Muri kivu y’Amajyepfo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru y’abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi.

Abo bagiraneza batabaye bavuze ko babasanze ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, Bikaba bivugwa ko bashobora kuba bari bahamaze nibura iminsi itatu bareremba hejuru y’amazi.

Delphin Birimbi ukuriye société civile muri Kalehe yabwiye BBC dukesha iyi nkuru, ko abo bana ari bazima kugeza ubu gusa ngo igikurikiyeho ni ugushaka ababafasha kubarera. Ati “Bakuwe mu mazi ari bazima. Barahari, turimo turavugana n’abantu bashobora kudufasha kubarera. Ariko nibura barahari, ni igitangaza…twese twaratangaye.”

Delphin, asobanura ko aba bantu batoraguwe mu duce dutandukanye kuri uyu wa mbere. Umwe ngo yakuwe mu gace ka Nyamukubi undi akurwa mu gace ka Bushushu.

Aba bana bakibarirwa mu mezi, nta makuru ahagije yabatanzweho, icyakora ngo icyamenyekanye n’uko ubwo basangwaga ku mazi bari bari hejurru y’ibisigazwa by’inzu yatwawe n’ibiza. Imibare imaze gutangwa y’abahitanywe n’ibiza kugeza ubu barengaho 400 naho ababuriwe irengero bararenga 5000.

Ni mu gihe abagera kuri 200 bakomeretse naho inzu z’abaturage zirenga 1,300 zarasenyutse, amashuri, ibitaro, insengero, ibiraro (amateme) n’ibikorwa remezo by’amazi menshi byinshi nabyo byarangiritse.

Abana babiri batoraguwe n’abagiraneza ubwo babasangaga bareremba hejuru y’amazi nyuma y’iminsi micye ababyeyi babo bishwe n’ibiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *