Linda Yaccarino yagizwe Umuyobozi mushya wa Twitter
Umuherwe wa mbere ku Isi akaba na nyiri urubuga Twitter Elon Musk yatangaje ko yashyizeho Linda Yaccarino nk’Umuyobozi mushya w’urwo rubuga.
Elon Musk amutangaje nyuma y’umunsi umwe avuze ko agiye gushyiraho uzamusimbura kuri izi nshingano nk’umuyobozi mushya, we agasigarana iz’umuyobozi ushinzwe iby’ikoranabuhanga.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Gicurasi, uyu muherwe abinyujije ku rukuta rwa Twitter yavuze ko Linda Yaccarino ariwe wabaye Umuyobozi mushya.
Yagize ati “Nejejwe no guha ikaze Linda Yaccarino nk’umuyobozi mushya wa Twitter! [CEO]”
‘Linda Yaccarino azibanda cyane cyane kubikorwa by’ubucuruzi, mugihe njye nzibanda ku binjyanye n’ikoranabuhanga.’
Yongeyeho ati “Dutegereje gukorana neza na Linda mu guhindura uru rubuga muri X, kuri buri rubuga.”
Linda Yaccarino wagizwe Umuyobozi mushya wa Twitter yakuriye mu muryango w’ababyeyi bakomoka mu Butaliyani n’Amerika, aho Se umubyara yabaye Umuyobozi mu gipolisi na Nyina utarigeze akandagira mu ayisumbuye.
Linda ni umubyeyi w’imyaka 60 wubatse ufite abana babiri umwe ufite imyaka 13 na 9.
Uyu mugore kandi yakoze ibijyane n’Itangazamakuru mugihe kingana n’imyaka 15 akaba umwe mu bagize impinduka muri kompanyi ya NBCUniversal.