DRC: Abanyamakuru babiri barusimbutse

Umunyamakuru Awa Jean De Dieu wa Nyota Radio Télévision y’i Lubumbashi akaba afite na channel yitwa Hope tv, yasimbutse urupfu ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, itariki ya 26 Gashyantare 2024, i Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

Nk’uko amakuru aturuka hafi y’umuryango we abitangaza, ngo ahagana mu ma saa cyenda n’igice z’umugoroba ni bwo Awa Jean De Dieu na mugenzi we Cadet Mukata wo kuri Mishapi Voice TV, bahuye n’insoresore zitwaje ibyuma n’imipanga zibagabaho igitero mu mujyi rwagati neza hafi y’Ibitaro bya CBCA / Virunga.

Uyu Cadet Mukata ngo yabashije gucika abo bagizi ba nabi ajya gutabaza abashinzwe umutekano, ariko Awa Jean De Dieu we, yajombaguwe ibyuma bya nyabyo, nk’uko amafoto BWIZA yabashije kubona tutemerewe kwerekana abigaragaza, atakaza amaraso menshi ariko kubw’amahirwe aracyahumeka.

Mugenzi we yabonye ibikoresho bye by’akazi, harimo na terefone ye igendanwa, bitwarwa n’aba bagizi ba nabi, hatamenyekanye irengero ryabo. Umunyamakuru yinjiye mu kigo nderabuzima cyaho kugira ngo avurwe.

Nta cyumweru cyari gishize, abantu bitwaje intwaro binjiye mu nzu y’undi munyamakuru i Goma; nawe warokotse ku bwa nyagasani.

Insécurité à Goma : Le journaliste Awa Jean de Dieu échappe de justesse à  une attaque mortelle - Kivu Morning Post
Umunyamakuru Awa Jean De Dieu wa Nyota Radio Télévision y’i Lubumbashi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *