Nigeria: Umusore yishe Nyina amuziza kwanga kumuha asaga ibihumbi mirongo itanu y’u Rwanda

Umusore uzwi ku izina rya Owate Bode yishe Nyina umubyara amuziza kutamuha Naira ibihumbi 20 (amafranga akoreshwa mu gihugu cya Nigera) muri Leta ya Rivers.

Ayo mahano yabaye kuwa gatandatu tariki 13 Gicurasi, mu gace ka Aleto, mu mudugudu wa Eleme.

Amafaranga ibihumbi 20 by’amanaira ni ibihumbi 48,592.78 Frw ku ivunjisha mpuzamahanga. Ni amafaranga ibihumbi 50 Frw aburaho 1500 Frw.

Uyu mugabo yavuze ko yegereye Nyina amusaba N20.000 kugira ngo abashe kwitabira umuhango w’ishyingura mu gace batuyemo ariko ntahite abona igisubizo cya Mama we.

Yavuze ko Nyina yakuye kuri konti ye ibihumbi 20 by’amaNaira ariko ahabwa ibihumbi 10 byonyine ibintu yakomeje kwamaganira kure avuga ko adahagije.

Ibintu nubwo bitahise bimenyekana ako kanya ngo umuhungu yafashe isuka akubita Nyina mu mutwe, umutwe w’umubyeyi ngo wahise umeneka nuko atangirira kuviririna amaraso cyane kugeza apfuye.

Nyuma y’uko uketsweho icyaha yaje gutahurwa n’urubyiruko rwaho hafi maze rumushyikiriza polisi, mu gihe umurambo washyizwe mu ahagenewe imirambo yo muri ako gace kugira ngo ikorerwe isuzuma. 

Mu ibazwa, Bode wasaga nkuwicujije kuba yarishe nyina, yavuze ko ahungabanye mu mutwe. Yavuze ko yahisemo ‘kurangiza’ mama we kubera ko yanze kumuha amafaranga ye no kumutuka. Yakomeje avuga ko arambiwe kubaho kandi ko ashaka gupfa.

Umuvugizi w’ubuyobozi bwa polisi y’igihugu, SP Grace Iringe-Koko, wemeje ibyabaye yavuze ko uyu musore ari mu maboko ya polisi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *