Neymar Jr yasabye imbabazi umukunzi we umutwitiye nyuma yo kwemera ko yamuciye inyuma

Umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brezile, Neymar Jr yemeye ko ‘yakoze ikosa’ ubwo yasabaga imbabazi mu buryo budasanzwe ku mugaragaro umukunzi we utwite Bruna Biancardi.

Mu nyandiko ndende yashyize ku rubuga rwa Instagram, iki cyamamare cya Paris Saint-Germain yarahiye ko azagerageza gukora uko ashoboye umubano wabo ukagenda neza, kandi ko ‘yemera ko yakoze amakosa’.

Ibi bije nyuma yuko aba bombi bakundana batangaje muri Mata ko bitegura kwibaruka imfura yabo.

Neymar Jr yagize ati “Nakoze ikosa. Nagukoreye ikosa . Ntinyutse kuvuga ko nkora amakosa buri munsi, haba mu kibuga no hanze yacyo. Ariko nkemera amakosa yanjye mu buzima bwanjye bwite no mu rugo, ndi kumwe n’umuryango wanjye n’inshuti zanjye.”

“Ibi byose byagize ingaruka ku muntu umwe wihariye mu buzima bwanjye. Umugore narose gukurikira iruhande rwanjye, nyina w’umwana wanjye”.

Yakomeje ati “Ibi byageze mu muryango we, ubu ari nawo wanjye. Bruna Biancardi namaze gusaba imbabazi z’amakosa yanjye, kubera kutagira umumaro, ariko ndumva ngomba kubyemeza ku mugaragaro. Niba ikibazo cyari cyihariye cyaragiye ahagaragara, no gusaba imbabazi bigomba gushyirwa ku mugaragaro”.

“Si nibona ntari kumwe nawe. Sinzi niba bizakora hagati yacu, ariko uyu munsi ushobora kumenya neza ko nshaka kugerageza. Intego yacu izatsinda, urukundo dukunda umwana wacu ruzatsinda, urukundo dukundana ruzadukomeza”.

Aya magambo ya Neymar Jr aje nyuma kandi y’amakuru yatahuwe ko yahawe gasopo kuri bimwe mu byabahuzaga we n’umukunzi wagiye amushinja ku muhemukira.

Nk’uko bivugwa na Em Off, ngo Neymar mu bya mbere yari yarasabwe harimo kujya yambara agakiringirizo, ndetse gusoma ku munwa uyu mukobwa byari byarabaye amateka.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukinnyi wa PSG yifitiye umundendezo wo gukundana n’abakobwa benshi n’ubwo yiyeguriye Biancardi.

Ni nyuma y’umwaka ushize, aho Neymar yagaragaye kandi arikumwe n’uwahoze ari umukunzi we Bruna Marquezine i Miami.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *