Trump yasubije Putin uherutse ku mutera umugongo akavuga ko Biden ariwe abona wazaba Perezida

Trump yavuze ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya, ko yiyumvamo Joe Biden kurusha Trump kuko Biden afite uburambe kandi byoroshye kumenya ibyo atekereza.

Mu magambo ye Trump wayoboye Amerika nka Perezida wa 45 yavuze ko ayo magambo ari meza cyane kuri we.

Ku wa Gatatu ubwo yari muri Leta ya South Carolina mu bikorwa bye byo kwiyamamaza, yabwiye abamushyigikiye ati “Perezida Putin w’u Burusiya yarankeje mu by’ukuri.”

“Yaravuze ati yahitamo kugira Joe Biden nka Perezida kurusha Trump. Ibyo ni byiza…kandi mu by’ukuri, yagombaga kuvuga atyo.”

Aya magambo ya Trump asubiza ayo Putin aherutse gutangaza mu kiganiro n’abanyamakuru, aho yavuze ko asanga Biden azongera gutorerwa kuyobora Amerika kuko ngo ari amahitamo meza mu nyungu z’u Burusiya, anashimangira ko azakorana n’umuyobozi uwo ariwe wese wa Amerika.

Bisa naho barimo kuryaryana kuko ubusanzwe aba bombi ubwo Trump yari kubutegetsi bari inshuti zikomeye, ahubwo igitangaje nuko uyu Putin wemeza Joe Biden uriho kuri ubu batagiye bagaragaza ko ukubana neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *