Chris Brown ashobora gutabwa muri yombi
Bivugwa ko umuhanzi Chris Brown yatabwa muri yombi, igihe cyose yasubira mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’icyaha akekwaho cyo gukubita no gukomeretsa mu kabyiniro.
Uyu muhanzi w’imyaka 34 arashinjwa gukubita icupa mu mutwe umwe mu batunganya umuziki mu ntangiriro z’uyu mwaka mu kabyiniro kitwa Tape gaherereye mu Mujyi w’i London.
Uretse kuba yarishinganishije ku nzego zishinzwe umutekano yazijeje kandi yemera ko abazwa kubyabaye nyuma y’ibitaramo byo kuzenguruka yakoreraga mu Bwongereza byarangiye ku ya 29 Werurwe, byarangiye ahisemo kuva muri ico gihugu kandi bikekwa ko yahise asubira muri Amerika, nk’uko amakuru abivuga dukesha ikinyamakuru The Sun.
Bivugwa ko Chris Brown azi neza icyo kintu kibi yakoze, kandi kikaba cyamukoraho mugihe cyose yasubira mu Bwongereza, izi mpungenge afite ngo zigera no ku bindi bihugu bifitanye amasezerano atandukanye n’Ubwongereza.
Amakuru avuga kandi ikibazo cy’uko Chris Brown avuye mu Bwongereza nabyo bitasobanutse neza.
Aya mahano bivugwa ko yabaye tariki 19 Gashyantare 2023 mu kabyiniro ka Tape Night Club gaherereye i London ahaje gukomerekeramo umwe mu bari baherekeje Chris Brown.
Ku Cyumweru, uwahohotewe yatangarije ikinyamakuru The Sun ko yakubiswe icupa mu mutwe na Chris Brown.
Brown yari yarahagaritswe kwinjira mu gihugu cy’Ubwongereza nyuma y’igitero gikomeye yarakoreye n’abarikumwe n’umuhanzikazi Rihanna mu mwaka 2010 ubwo bakundanaga, gusa iryo tegeko ryakuweho n’uwahoze ari Minisitiri w’imbere mu gihugu, Priti Patel mu 2020.
Amakuru akomeza kuvugwa na The Sun avuga ko ubuyobozi bw’Ubwongereza ngo bushobora guterwa n’isoni guta muri yombi Chris Brown kandi bari bamuretse akabacika.
Met ivuga ko abagabo babiri basabwe kwitaba Polisi kugira ngo bagire icyo babazwa kubyabaye tariki 29 Werurwe ariko ntibitabye.
Inzego zibishinzwe ngo ziracyakora isuma ry’iki kibazo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi Chris Brown yagaragaye avuga ku makimbirane yavuzwe mu birori byo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko yari yitabirwe n’umuhanzi mugenzi we Usher.
Mu bitekerezo byinshi byanashyizwe ku rubuga rwa Instagram byagaragaje ukwihanganisha Chris Brown bitewe n’amashusho yagiye anashyira ku rukuta rwa Twitter n’abafana yerekena ko yakomerekejwe gusa we ahakana ibyavuzwe ko nta cyabaye gikomeye hagati ye n’umuhanzi Usher w’imyaka 44.