Umunyamakuru Ismaël Mwanafunzi agiye kurongora umukobwa wakoze kuri Tv10

Ismaël Mwanafunzi umunyamakuru umenyerewe mu byegeranyo agiye kurongora umunyamakuru mugenzi we, Mahoro Claudine.

Ismaël Mwanafunzi yakunzwe cyane kubera ubuhanga akorana ibyegeranyo ndetse kuri ubu akaba akorera kuri Radio Rwanda, agiye gukora ubukwe na Mahoro Claudine wakoreye ibitangazamakuru bitandukanye birimo Isango Star, Radio&TV10 yanabereye umuyobozi.

Mu mpapuro z’ubutumire zagiye hanze ni uko ubu bukwe buzaba tariki ya 1 Nyakanga 2023.

Ni ubukwe buzabera mu Ntara y’Amagepfo mu Karere ka Huye.

Buzabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera Musée Ethnographique y’i Huye saa 9h00’.

Gusezerana imbere y’Imana bizabera muri Katederale ya Butare ni mu gihe abatumiwe bazakirirwa kuri Musée Ethnographique y’i Huye.

Ismaël Mwanafunzi agiye gushakana na Mahoro Claudine wakoze kuri Tv10
Umunyamakuru Mahoro Claudine agiye kurongorwa na Ismaël Mwanafunzi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *