Amerika yasabye Perezida Tshisekedi guhana abapolisi baherutse kugaragara bakubita abaturage

Umunyamabanga wa Leta ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken mu ikiganiro cyo kuri telephone yagiranye na Perezida Felix Tshisekedi wa DR Congo yamusabye gufatira ibihano bamwe mu ba Polisi bagaragaye bagirira nabi abaturage n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa DRC.

Antony Blinken, yabwiye Perezida Felix Tshisekedi, ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zitashimishijwe n’imyitwarire ya Polisi ya DR Congo mu kwibasira no guhutaza abatavuga rumwe n’Ubutegetsi, ubwo bari mu myigagarambyo yabaye kuwa gatandatu w’icyumweru gishize mu murwa mukuru i Kinshasa.

Nyuma y’ikiganiro, Ibiro bikuru by’Ubunyamabanga bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bushinzwe ububanyi n’amahanga, bwatangaje ko mu by’ingenzi Antony Blinken yaganiriye na Perezida Tshisekdi, harimo gusaba Ubutegetsi bwa DR Congo, kubahiriza amahame ya Demokarasi nyuma yaho Polisi ya DR Congo, iheruka kwibasira Abatavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi.

Anthony Blink, yibukije Perezida Felix Tshisekedi, ko Abanye congo bafite uburengenzira bwo kugaragaza ibitekerezo byabo n’ibibashishikaje muri politiki n’imiyoborere ya DR Congo.

Ati: “Ubwo ni uburengenzira bw’ibanze bw’Abanye congo kandi ni ishingiro rya Demokarasi. Dushigikiye Uburenganzira bw’Abaturage ba DR Congo mu kugaragaza ibibashishikaje n’ ibitekerezo byabo ku miyoborere na Politiki ya DR Congo binyuze mu myigaragambyo ituje.”

Umunyamabanga mukuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, yakomeje avuga ko, igihugu cye (USA) gifite ubushake bwo gushyigikira no gutera inkunga amatara atarimo uburiganya ateganyijwe muri DR Congo mu mpera z’uyu mwaka wa 2023.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *