Rubavu: Abakobwa ba Kigali Protocal hamwe na Limax Entertainment baremeye abaherutse kwibasirwa n’ibiza-AMAFOTO
Abakobwa ba Kigali Protocal ku bufatanye na Limax Entertainment ibarizwamo abanyarwanda baba mu mahanga baremeye abaturage bo mu Murenge wa Rugerero baherutse kwibasirwa n’ibiza.
Kuri uyu wa kane tariki 25 Gicurasi 2023, itsinda ry’abakobwa bamaze kumenyerwa nka Kigali Protocal barikumwe n’uwaje uhagarariye Limex Entertainment bwana Macky Joe baremeye ibyo kurya bamwe mu baherutse guhura n’ibiza bikomeye by’umwihariko mu Karere ka Rubavu.
Iri tsinda ry’abakobwa ba Kigali Protocal rinitegura kwizihiza isabukuru y’imyaka itanu bamaze barishinze ryavuze ko nk’urubyiruko rw’ishyize hamwe babonye ko ari ngombwa kuza kwifatanya n’abahuye n’ibiza muri ako Karere bityo bagatanga umusanzu wabo kuko bazi neza ko bizagira icyo bifasha mu buzima.
Ibi ni nabyo byahuriye ku ijambo ry’Umunyamabanga w’umurenge wa Rugerero Nsabimana Evariste wavuze ko yishimiye kwakira urwo rubyiruko rwagize umuhate n’ubumuntu bwo kuremera abibasiwe n’ibiza.
Yagize ati “Ishusho biduha nk’abayobozi babonye ko urubyiruko baje gusura abahuye n’ibiza biduha icyizere, nk’uko umukuru w’Igihugu Paul Kagame ahora atwigisha uburyo bwo kwitekerezaho mu cyekerezo cyo kwishamo ibisubizo, birerekana ko u Rwanda rifite icyerekezo cyiza kandi bikozwe n’urubyiruko. Ibi bitanga icyizere cy’ejo hazaza.”
Uyu muyobozi wavuze ko bishimiye kwakira iyo nkunga kandi ko burya ibi byaje byiyongera ku bindi byatanzwe n’abandi biba byakusanyirijwe hamwe bikagira umumaro ufatika mu buzima bw’abaturage.
N’ibintu bizanwa bigashyirwa ahabugenewe nyuma hagakorwa urutonde rw’abagomba kubihabwa bakabihabwa-Gitifu wa Rugerero.
Akomeza avuga ko Kigali Protocal hamwe na Limax ayishimiye cyane ku gikorwa cyiza kibagaragaza ko ari abanyarwanda bahamye kandi bumva icyerekezo cy’u Rwanda, bumva icyo kwigira bivuze no kwishakamo ibisubizo, bikaba bishobora kubera urugero rwiza ku bandi banyarwanda.
Mu ijoro ryo kuwa 2 rishyira 3 Gicurasi, ibiza byibasiye igihugu cyane cyane Intara y’Uburengerazuba, Amajyaruguru, n’Amajyepfo byahitanye abantu 135 abandi bakava mu byabo.
Abasenyewe n’ibyo biza benshi bagiye bashyirwa mu nkambi ziri mu bice bitandukanye kugira ngo barebe ko babona uko babitaho ku buryo bworoshye.
Kigali Protocal n’itsinda risanzwe ribarizwamo urubyiruko rw’abakobwa bamaze kuzobera mu gukorera protocol mu nama mpuzamahanga zitandukanye, ibitaramo no kwakira ibyamamare.
Iyi kompanyi imaze kuba ubukombe muri Afurika kubera ibikorwa ikora iherutse no gufungura ishami ryayo mu gihugu cya Poland.
Limax Entertainment ni kompanyi ije gushyigikira umuziki Nyarwanda by’umwihariko inyuriye mu gutegura no gufasha abahanzi kujya hanze, iyi kompanyi ikaba ifitanye umushinga na Kigali Protocal nk’umufatanyabikorwa wayo, aho mu minsi iri mbere hakaba hazafungurwa ishami rya Kigali Protocal muri Canada ndetse n’abahanzi n’abahanzi bazaba batoranyijwe muri Limax kujya bajya ku mugabane wa Amerika.