Umugabo yatewe n’abajura bamwambura telefone bamuca n’akaboko

Umubyeyi w’abana babiri, Abubakar Saeed, yavuze uburyo abashimusi bamutwaye terefone bakamutemye ukuboko muri Leta ya Kaduna mu gihugu cya Nigeria.

Amakuru y’ibanze yatangajwe avuga ko umugabo witwa Saeed, warusanzwe ukora ubucuruzi w’imitako, yagabweho igitero yicaye imbere y’umuryango we ku muhanda wa Musa Danbade i Rigasa, Igabi LGA mu kwezi gushize.

Aganira na Daily Trust, dukesha iy’inkuru Saeed yavuze ko yari mu cyumba ari kumwe n’umugore we ndetse n’abana be ubwo amashanyarazi yagendaga maze agahitamo kujya hanze kugura akantu kica imibu. Nyuma ariko yaje kugaruka kwicara imbere y’inzu ye kugira ngo agire icyo avuga kuri Eid al-Fitr abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook.

Ati: “Nari nicaye nsubiza bimwe mu bitekerezo byaba bamwe ku nyandiko yanjye nari nashyize kuri Facebook nibwo natunguwe no kumva umuntu akubita ukuboko kwanjye. Natekereje ngira ngo ni inkoni, nuko nirukanzemo imbere, mbona ko ukuboko kwanjye kwaciwe. Nahamagaye Mama, mubwira ko ukuboko kwanjye ko guciwe n’abajura”.

Yavuze ko atashoboraga kwiyumvisha ibyamubayeho kuko umubiri we wari wuzuye amaraso mbere yuko ajyanwa mu bitaro byigenga avuye aho yimuriwe mu bitaro bya gisirikare 44.

Bivugwa ko abateye uwo mugabo bari mu rubyiruko ruri mu kigero cy’imyaka 20 y’amavuko kandi bakaba bashobora kuba atari abakure naho atuye ariko bakaba batari bake.

Yavuze ko atigeze ahura n’abamuteye nubwo akeka ko ari abo muri ako gace ba baturanyi.

Kwamburwa telefone ngendanwa muri aka gace ngo ntabwo ari inkuru, kuko n’abaturage benshi bagiye bagwa muri iki cyaha mu mezi ashize.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *