Nyaruguru: Abagabo nabo bishyiriyeho akagoroba kadasanzwe
Abagabo bamwe mu buhamya batanze, bavuga ko mbere yo kurema itsinda, bari barabaswe n’ubusinzi ndetse no guca inyuma abagore babo, bigatuma mu ngo hahora intonganya ndetse bamwe bagakubitwa n’abo bashakanye.
Kuri ubu ngo bafashanya guhana hana inyigisho hagati yabo, ndetse n’izindi ziturutse ku ruhande n’ababishinzwe, kuburyo ngo ingo barimo zatangiye kugira isura nziza bihabanye n’uko bahoze mbere.
Bati ”Twagiraga amakimbirane cyane yaterwaga n’ubushoreke n’uburaya.Nashatse umugore, nta sezerano twagiranye. Ariko aho maze kwigishwa, ubu twarasezeranye muri leta no kwa padiri.Ubundi nari umuntu w’umusinzi,hamwe nta bona ikaye y’umunyeshuri ariko ubu ndatekanye.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru,Murwanashyaka Emmanuel, avuga ko aka kagoroba k’abagabo ari agashya, kazafasha kurwanya ihohoterwa ryo mu ngo.
Ibiza ku isonga bituma abagabo n’abagore bahohoterana birimo ubusinzi, kutumvikana ku ikoreshwa ry’umutungo w’urugo, gucana inyuma kw’abashakanye ndetse n’imyumvire mibi y’uburinganire n’ubwuzuzanye mu muryango.
Mu kagoroba k’abagabo mu Murenge wa Ngera, baganira n’ibijyanye n’iterambere ndetse bagakusanya amafaranga abafasha kwiteza imbere no kuguriza umunyamuryango ubyifuza.