Perezida Kagame yitabiriye irahira rya mugenzi we wa Turukiya-AMAFOTO
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yageze mu gihugu cya Turukiya, aho azifatanya n’abandi bayobozi bakuru bitabiriye irahira rya Perezida Recep Tayyip Erdogan.
Ni umuhango uteganyijwe kuba kuri uyu wa gatandatu tariki 3 Kamena 2023, mu Mujyi wa Ankara. Ni umuhango uteganyijwemo abandi bakuru b’ibihugu bakomeye ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo bazaza kwifatanya muri ibyo birori.
Perezida Kagame yageze muri Turukiya ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, akaba azitabira irahira rya mugenzi we Erdogan uherutse kongera gutorerwa kuyobora Turukiya mu myaka itanu iri mbere.
Ku cyumweru tariki 28 Gicurasi 2023, nibwo Perezida Erdogan yongeye gutsinda mu matora yo kongera kuyobora igihugu cya Turukiya.
Erdogan yatsindiye ku majwi ya 52% mu matora yo kwiyamamariza umwanya wo kuyobora Turukiya.
Igihugu cya Turukiya gisanzwe gifitanye umubano wihariye n’u Rwanda aho mu mpera z’uyu mwaka byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane rusange, umuco na siyansi, ikoranabuhanga na inovasiyo.
Mu mwaka 2012 kandi u Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu iterambere harimo gushyiraho za Ambasade mu bihugu yombi, kurwanya iterabwoba n’ibyaha byambukiranya ibihugu ndetse n’inzego z’ishoramari.