Matt Healy uvugwa mu rukundo na Taylor Swift yagaragaye asoma umugabo mugenzi we-AMAFOTO
Mu cyumweru dusoje, Matty Healy yasomye kumunwa umugabo mugenzi we mu bari bashinzwe umutekano mu gitaramo yakoreye i Denmark, ni nyuma yaho avuzwe mu rukundo n’umuririmbyi Taylor Swift.
Uyu muhanzi wakunzwe kenshi kurangwa no kugaragaza amarangamutima menshi ku bafana be mu bitaramo yakoraga, mbere yari yavuze ko yatetse kujya asomana n’abafana kubera Taylor Swift.
Ariko mugihe yarimo aririmba indirimbo yakunzwe cyane ubwo bari mu itsinda ya ‘Robbers’ mu iserukiramuco rya Northside i Eskelunden, Healy yapfukamye ahana umunwa kuwundi n’umugabo mugenzi wari umukozi muri icyo gitaramo.
Amashusho n’amafoto agaragaza basomana akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga, aho uyu mugabo warushinzwe umutekano yagaragaje ibyishimo bikomeye byo kuba yarasomanye n’icyamamare.