U Rwanda rwegukanye Igikombe cy’Isi cy’Amarerero ya PSG ku nshuro ya kabiri rutsinze Brezil

Abana bakinira irerero ryigisha umupira w’amaguru rya PSG mu Rwanda begukanye igikombe cy’Isi batsinze Brezil mu batarengeje imyaka 13.

Ni irushanwa ritegurwa n’ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu bakiri bato, aho u Rwanda rwegukanye igikombe rutsinze ikipe ya Brezil y’abatarengeje imyaka 13.

Umukino wari warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1 hiyambazwa penaliti zaje guterwa neza ku ruhande rw’u Rwanda rugatsinda 4 kuri 3.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Parc de Prince mu Mujyi wa Paris mu gihugu cy’Ubufaransa.

Mu mwaka washize abana batarengeje imyaka 13 bari begukanye n’ubundi iki gikombe cy’Isi gitegurwa na PSG.

Umwaka 2022, ikipe y’abana batarengeje imyaka 13 bari begukanye iki gikombe n’ubundi.

Mu nshuro zirindwi aya marushanwa ateguwe na PSG, u Rwanda ruyitabiriye inshuro ya kane rukaba rumaze kucyegukana inshuro ebyiri mu bana baterengeje imyaka 13.

Ni mugihe barumuna babo batarengeje imyaka 11 nabo begukanye iki gikombe cy’Isi ku nshuro ya mbere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *