Gisagara: Umugore yishe umugabo akoresheje umuhini

Umugore w’imyaka 39 wo mu Mudugudu wa Kivumu, Akagari ka Rwanza, Umurenge wa Save, Akarere ka Gisagara, akekwaho kwica umugabo w’imyaka 41 babanaga amukubise umuhini mu mutwe.

Amakuru ahari avuga icyo cyaha cyabaye ku wa 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z’ijoro ubwo bari batashye bavuye kunywa inzoga mu kabari.

Mu ibazwa rye, uyu mugore avuga ko yamukubise umuhini mu mutwe bakoreshaga basekura umuceri.

Yavuze ko ngo barwanye bapfuye amafranga 500 umugabo yari yamuhaye ngo ajye guhaha, ngo aza gushaka kuyisubiza rwaserera itangira ubwo.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *