Yolo The Queen bwa mbere yatangaje ko atwite

Yolo The Queen uri mu bavugisha benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga by’umwihariko urubuga rwa Instagram kera kabaye yatangaje ko atwite.

Ni nyuma y’ikibazo yarabajijwe n’umukunzi we umukurikira kuri urwo rubuga rwa Instagram.

Kirenga Phiona wamamaye nka Yolo The Queen ku mbuga nkoranyambaga agafatwa nka numero ya mbere mu bakobwa bakurura benshi kubera ikimero cye ntakunze kugaragara kandi ni ubwa mbere atangaje ko atwite.

N’ubwo avugisha benshi mu byamamare barimo na bakomeye ku Isi, nta muntu uzwi mu byukuri waba akundana n’uyu mukobwa.

Amakuru twe twatahuye ni uko uyu mukobwa ukunda kugendera mu bihugu bitandukanye kubera ubwamamare bwe ariko ubusanzwe atuye i Rwamagana ariho yubatse ndetse akaba afite n’umwana umwe n’ubwo adakunda kumugaragaza.

Yolo The Queen uretse kuba ari umunyamideli azwiho kuba n’umucuruzi mu bijyanye n’ivunjafaranga rikorerwa murandasi (Forex Trading).

Yolo The Queen
Yolo The Queen akunze kuvugisha benshi kubera imiterere ye

Atangaje ko atwite nyuma y’iminsi mike, umuhanzi ukomoka muri Tanzania yigamba ko yihebeye iki kizungerezi, n’ubwo Yolo The Queen aheruka kubihakana mu butumwa n’ubundi yarasubije umufana we ku rubuga rwa Instagram.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram Story ubwo yasubizaga uwari umubajije impamvu atagitambutsa amafoto ye kenshi, amubwira ko atwite ariyo mpamvu.

Uwamubajije yagize ati “Kuki utagitambutsa amafoto yawe muri iyi minsi?, Yolo amusubiza ati “ Ndatwite”

Uyu mukobwa kandi yatangaje ko atwite nyuma y’amezi make Harmonize atangaje ko agiye kugura inzu i Kigali akegera iki kizungerezi yihebeye.

Nyuma y’igihe Yolo The Queen avugwa mu rukundo na Harmonize, yabyigaramye
Harmonize aherutse kwerekana ko yihebeye ikizingerezi Yolo The Queen

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *