Shakira watandukanye na Pique aravugwa mu rukundo rushya

Shakira umuhanzikazi w’icyamamare wakundanaga n’umukinnyi mpuzamahanga w’umunyespagne Gerard Pique aravugwa mu rukundo rushya n’undi mukinnyi.

Shakira w’imyaka 46 y’amavuko hari amakuru amuvugwaho y’urukundo n’umukinnyi wa Formula 1 Lewis Hamilton w’imyaka 38 nyuma yo kumara igihe barikumwe.

Shakira w’imyaka 46 aravugwa mu rukundo na Lewis Hamilton

Shakira n’uyu mukinnyi w’umwongereza Lewis Hamilton ukina atwara utumodoka duto bivugwa ko bamaranye hafi ukwezi kumwe barikumwe ndetse bikaba bihwihwiswa ko baba bari mu rukundo.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo ‘The Hips’ aherutse kugaragara arikumwe na Hamilton muri resitora nyuma y’icyumweru gishize nabwo agaragaye yagiye kureba uyu mukinnyi mu irushanwa rya Formula 1 Grand Prix ryabereye muri Espagne.

Igihangange mu mikino ya F1 aravugwa gushudikana n’umuhanzikazi Shakira

Amakuru aturuka hafi cyane avuga ko aba bombi bagaragaye barikumwe kandi bamaranye umwanya munini mu buryo bwo kumenya ariko kandi ngo bombi basaga na bishimiranye bikomeye.

Mu kwezi gushize kwa Gicurasi, uyu muhanzikazi w’abana babiri hamwe n’uyu mukinnyi wa F1 bagaragaye bahuye bwa mbere mu marushanwa ya Miami Grand Prix 2023.

Bagaragaye barikumwe mu bwato bwihariye bwa Yacht berekeza ku nzu y’uyu muhanzikazi nshya ya miliyoni 20$ yubatse Floride icyo gihe, bari baherekehwe n’umunyamerika Miles Chamley-Watson usanzwe ari umukinnyi akaba umwe mu nshuti magara ya Hamilton.

Nyuma Shakira yagaragaye yitabira F1 Grand Prix yo muri Espagne kuri Circuit de Barcelona-Cataluny mu mpera z’icyumweru gishize ku ya 4 Kamena, maze yitegereza Hamilton uko yitwara muri irushanwa. Yaje ku mwanya wa kabiri, aho Max Verstappen ariwe wegukanye iryo rushanwa Ari ku mwanya wa mbere.

Nyuma baje kugira umusangiro basohotse wabahuje kuri uwo mugoroba, n’ifoto yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga z’umuhanzi Mustafa nawe wari witabiriye uwo musangiro bagaraje ibyishimo.

Mustafa yongeyeho amagambo avuga ati “Imana irinde abatwazi.”

Uru rukundo rudasanzwe hagati ya Shakira na Lewis Hamilton ruje nyuma yaho uyu muhanzikazi atandukanye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru bakaba baranabyaranye abana Gerard Pique mu mwaka ushize muri Kamena, aba bombi babyaranye abana babiri aribo Milan w’imyaka 10 na Sasha w’imyaka 8 y’amavuko.

Shakira aheruka gutandukana na Pique wakiniye imyaka myinshi muri Barcelona

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *