Cameroun: Uwakoraga mu biro bya Minisitiri w’Intebe yariwe n’imbwa ye arapfa

Umugabo uzwi ku mazina ya Simon Nganji yapfuye nyuma y’iminsi mike ariwe n’imbwa ye aho yaratuye i Yaounde muri Cameroun.

Nk’uko amakuru abivuga ngo nyakwigendera warusanzwe akora mu biro bya Minisitiri w’Intebe ubwo yaratashye ku Cyumweru tariki 11 Kamena, iwe murugo yasagariwe n’imbwa yo mu bwoko bwa German shepherd (n’imbwa zituruka mu budage zigira amahane).

Simon warusanzwe akora mu biro bya Minisitiri w’Intebe yapfuye

Imbwa yaje kumoka cyane ari nako imwegera nyuma yuko akinguriwe urugi rw’inzu y’uwo mugabo.

Ngo yaje kurwana niyo mbwa ariko imurusha imbaraga.

Gusa nyuma yuko babonye ko bikomeye mu rwego rwo kumukiza umurinzi w’umusirikare waho yahise arasa iyo mbwa.

Uwo mugabo yahise ajyanwa ku bitaro dore ko yarafite ibikomere ndetse anava amaraso menshi.

N’ubwo bivugwa ko yafashije mu buryo bwo kumukiza inkuru ibabaje yatashye mu gitondo cyo kuwa Kane tariki 15 Kamena, ko uwo mugabo byarangiye apfuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *