Burna Boy yabaye umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo cy’Umuhanzi Mwiza Mpuzamahanga inshuro enye muri BET Awards

Umuhanzi ukomeye wo muri Nigeriya, Burna Boy yatsindiye igihembo cy’Umuhanzi Mpuzamahanga wahize abandi (Best International Act) mu bihembo byatanzwe na BET mu mwaka 2023.

N’ibihembo Damini Ogulu Odgwu wamamaye nka Burna Boy yegukanye yarahanganyemo n’ibindi bihangange birimo Aya Nakamura, Ayra Starr, Central Cee, Ella Mai, K.O, L7nnon, Stormyz, Tiakola na Uncle Waffles.

N’ubwo atagaragaye muri ibyo birori byatangwaga mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 25 Kamena 2023, byatangirwaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Burna Boy asanzwe afite ibi bihembo yegukanye inshuro eshatu zikurikiranye, aho mu 2019, 2020 na 2021 yegukanye ibyo bihembo bya BET Awards.

Nigeria's Burna Boy wins BET award for the third time | Business Insider  Africa
Burna Boy igihembo yegukanye yagiherukaga n’ubundi mu mwaka 2021

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *