Umukinnyi wa filime Coco Lee yapfuye yiyahuye
Umukinnyi wa filime akaba n’umuririmbyi Coco Lee ukomoka mu Bushinwa byemejwe ko yapfuye yiyahuye.
Lee wapfuye yamamaye kubera ijwi rye rya ‘Mulan’ ryo mu rurimi rwa ‘Mandarin’ ryakoreshejwe muri kompanyi ya ‘Disney’.
Abavandimwe be, Carol na Nancy nibo bbavuze ko yagerageje kwiyahura mu rugo rwe ku cyumweru, tariki ya 2 Nyakanga, maze yoherezwa mu bitaro, aho yinjiye muri koma maze apfa ku wa gatatu, tariki ya 5 Nyakanga, n’ubwo bari bagerageje kurokora ubuzima bwe bikanga.
Coco yari amaze imyaka myinshi arwaye indwara yo kwiheba, kandi umuryango we wavuze ko yari mu gihe cyo gushakisha uwamufasha mu mwuga we mu buryo bw’umwuga, ubuzima bwe bwaje kuba bubi cyane mu mezi make ashize nyuma yaho aza kwiyahura.
Usibye kuba yarakoranye na kompanyi ya Disney, Coco yakoze indirimbo yatowe na Oscar, “A Love Before Time”, muri filime “Crouching Tiger, Hidden Dragon” mu rwego rw’imyaka itatu yaramaze akora nk’umuririmbyi.
Uyu mukinnyi w’amafilime yapfuye afite imyaka 48, yavukiye muri Hong Kong ariko yiga amashuri igice kimwe cy’ayisumbuye akigira i San Francisco aho yambitswe ikamba ry’abangavu mu 1991 (Miss Teen Chinatown).
Niwe muhanzikazi wa mbere ukomoka mu Bushinwa wayoboye muri Amerika, n’indirimbo ye “Do You Want My Love” aho yageze ku mwanya wa 4 ku rubuga rwa Billboard’s Hot Dance Breakout Chart mu myaka y’1999. Nyakwigendera ni umwe mu bazahora bibukwa mu gihugu cy’Ubushinwa nyuma yo kugira uruhare rukomeye rwafunguriye amarembo abandi bahanzi ku rwego mpuzamahanga.