Perezida Kagame na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica baganiriye ku amasezerano aherutse gusinywa aho ageze

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame uri muri Trinad and Tobago yahuye na Minisitiri wa Jamaica Andrew Holness baganira ku mishinga iherutse gusinywa y’amasezerano y’impande y’ibihugu byombi.

Umukuru w’igihugu Nyakubahwa Paul Kagame aherereye i Trinad and Tobago mu nama yahuje abakuru na za Guverinoma zigize umuryango w’ibihugu byo muri Karayibe (CORICOM).

Mu biganiro bya Perezida Kagame na Minisitiri Andrew byagarutse ku masezerano u Rwanda na Jamaica biheruka gusinya n’uburyo biri gushyirwa mu bikorwa.

Perezida Kagame na Minisitiri Andrew ibiganiro byabo bombi byagarautse ku masezerano aherutse gusinywa

Aya masezerano yashyizweho umukono ubwo Perezida Kagame yagenderera igihugu cya Jamaica muri Mata 2022.

Ni amasezerano y’ubufatanye yarakubiyemo gukomeza gushimangira umubano w’ibihugu byombi arimo ajyanye n’imikorere mu bya Politiki, ubukerarugendo, ubwikorezi, no guteza imbere ibyanya byahariwe inganda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *