General Makenga yongeye kwigaragaza yemeza ko M23 idateze gusubizwa inyuma

General Makenga, umwe mu batarakundaga kuboneka mu itangazamakuru akaba yari yarashyiriweho ibihano n’Umuryango w’Abibumbye, ni we mukuru wa gisirikare w’inyeshyamba za M23 kandi abonwa nk’aho ari nawe mukuru wayo w’ikirenga mu by’ukuri.

Mu mashusho yatangajwe n’urubuga Sabyinyo news rusanzwe rutangaza amakuru ashyigikiye M23, ‘umunyamakuru’ avuga ko yaganiriye na Makenga bari i Jomba muri Rutshuru, ibyo BBC itabashije kugenzura mu buryo bwigenga.

Mu muhate wo gushaka amahoro mu burasirazuba bwa DR Congo, abategetsi bo mu karere bagennye ko inyeshyamba za M23 zishyirwa hamwe (cantonnement) zikamburwa intwaro.

Muri Mata(4) uyu mwaka, Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko abarwanyi ba M23 bagomba guhurizwa i Kitchanga (cantonnement) nyuma bakajyanwa i Kindu, mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe bakaba abasivile.

Mu mpera z’ukwezi kwakurikiyeho kwa Gicurasi(5), inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere yateraniye i Bujumbura yasabye ko abarwanyi ba M23 bashyirwa hamwe (cantonnement) i Rumangabo, naho imitwe yo mu mahanga “ikamburwa intwaro kandi igacyurwa iwabo”.

Makenga yagize ati: “Mu kwa kabiri tariki 04, habaye inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura yo gushaka amahoro yasabye ibintu bitatu bitureba twembi (bo na leta), guhagarika imirwano, gusubira inyuma kwa M23, no kuganira mu kuri kandi mu buryo butaziguye hagati ya M23 na leta.”

Gen. Makenga avuga ko badateze gushyira intwaro hasi cyangwa bemere ko basubizwa inyuma

Imyanzuro y’inama yabereye i Bujumbura muri Gashyantare(2) ivuga ko iki kibazo “cyakemurwa gusa mu buryo burambye mu nzira ya politike” kandi ishimangira ko “hakenewe ibiganiro hagati y’impande zose”.

Makenga yongeraho ati: “Kubera icyubahiro n’icyizere dufitiye abakuru b’ibihugu bya EAC, M23 yakoze ibiyireba, itegereje gusa ibiganiro aho tuzaganira ku mpamvu muzi z’amakimbirane.”

“Nakubwira ko ibyo byo gushyirwa ahandi hantu no kwamburwa intwaro bivugwa bitatureba na gato.”

Perezida Tshisekedi yatangaje ko batazigera baganira na M23. Uyu mutwe nawo uvuga ko utazashyira intwaro hasi hatabayeho ibiganiro bitaziguye na leta.

Makenga ati: “Icyo bazashaka ni cyo tuzakora, nibashaka amahoro tuzabana mu mahoro nibashaka intambara tuzakora intambara, ni ibyo.”

Nubwo hariho agahenge kuva muri Werurwe(3), hashize iminsi hari imirwano hagati ya M23 n’inyeshyamba zindi mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu ya Ruguru mu bice abarwanyi ba M23 bakambitsemo.

Izi nyeshyamba zishinja ingabo za leta kubatera zikinze muri iyo mitwe yindi y’inyeshyamba, ibyo uruhande rw’ingabo za leta ya DR Congo rwahakanye.

Izi nyeshyamba zishinja ingabo za leta kubatera zikinze muri iyo mitwe yindi y’inyeshyamba, ibyo uruhande rw’ingabo za leta ya DR Congo rwahakanye.

Ingabo za DR Congo, hamwe na raporo iheruka gutangazwa n’inzobere za ONU, bavuga ko M23 ifashwa kandi irwana iri kumwe n’ingabo z’u Rwanda. Ibyo leta ya Kigali na M23 bombi nabo bahakana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *