Diamond Platnumz yagaragaje ko yiteguye kubyara umwana wa 5

Umuhanzi ukomoka muri Tanzaniya akaba n’umuyobozi mukuru wa Wasafi, Diamond Platnumz, aherutse gutangaza ko yitegura umwana we wa gatanu.

Ku wa gatatu, ubwo yabinyuzaga ku rubuga rwa Instagram, Diamond yatangaje ko azasohora umuziki mu 2023 kugeza muri Mutarama umwaka utaha, mbere yuko mugenzi we bakorana ngo yibaruka.

N’ubwo Diamond ateruye amazina yuzamubyarira, benshi mu bakunzi be bakurikiranira hafi amakuru ye bavuga ko bafite ibimenyetso by’uko yaba ari umuhanzikazi Zuchu.

Diamond yagize ati: “Icyo navuga, nibwo dutangiye, ni ukuvuga ko abafana banjye barimo kwishimira ko kuva muri Nyakanga kugeza muri Mutarama umwaka utaha 2024, ubwo umukunzi azaba yitegura kwibaruka.”

Urukundo rwa Diamond Platnumz na Zuchu

Umubano wihariye wa Diamond Platnumz na Zuchu wagiye wibazwaho kenshi ari nako uzana impaka nyinshi mu bihe byashize.

Izi mpaka zagiye ziterwa nibyo bombi babaga batangaje mbere, aho bagenda bavuga ko nta rukundo ruri hagati yabo ahubwo ko bimereye nk’abavandimwe.

Ariko n’ubwo babivuga gutyo, kurundi ruhande abafana ba Diamond Platnumz bakurikije ibyo yaramaze gutangaza babona ko uwo mwana utegerejwe kuvuka ashobora kuzabyarwa na Zuchu.

Uyu muhanzi afite abana babiri yabyaranye n’uwahoze ari umukunzi we, Zari Hassan, ari bo Princess Tiffah na Prince Nillan, ubu babana na Nyina wabo muri Afurika y’Epfo.

Afite kandi umwana w’umuhungu yabyaranye n’umunyamideli wo muri Tanzaniya Hamisa Mobetto n’undi muhungu yibarukanye n’umuririmbyi wo muri Kenya Tanasha Donna.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Diamond yagaragaje ko yifuza kwagura umuryango we, avuga ko igihe gikwiriye kigeze cyo kwakira undi mwana.

Ni ikifuzo ubona ko Diamond Platnumz gishobora kuzamuhira vuba bitarenze mu ntangiriro z’umwaka 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *