Lionel Messi n’umugore we bagaragaye bagiye kuryoshya mu birwa bya Karayibe-AMAFOTO

Umukinnyi w’igihangange Lionel Messi hamwe n’umugore we bakuranye Antonella Roccuzzo basangije aba bakurikira amafoto y’ibihe byiza by’ibiruhuko bakomeje kugirira mu birwa bya Karayibe.

Messi w’imyaka 36 y’amavuko witegura kujya gukinira ku mugaragaro ikipe ya Inter Miami yo muri Amerika, yagaragaye arikumwe n’umugore we mu bwato bwiza buzwiho kwihuta ndetse no ku mucanga bivugwa ko ari ibirwa bya Turks and Caicos biherereye hafi y’inyanja ya Atlantic muri Karayibe.

Uyu mukinnyi yiteguye gusinyana amasezerano y’imyaka ibiri n’igice akinira Inter Miami, ishobora no kongerwa, aho azajya yinjiza agera kuri miliyoni 50 na 60 za madorali ya Amerika y’umushahara ku mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *