Umwihariko wa Album ya mbere ya Bwiza yise ‘My Dream’ yatangiye kugurishwa ku rubuga rwe
Umuhanzikazi Bwiza Emerance kuwa Kabiri tariki 18 Nyakanga, yasogongeje ku banyamakuru zimwe mu ndirimbo zigize Album ye ya mbere yise ‘My Dream’.
Mu cyumba cya Hotel ya Onomo, ahari hateraniye imbaga y’abanyamakuru bakora imyidagaduro babashije kumva zimwe mu ndirimbo zigize Album y’umuhanzikazi Bwiza yatangiye kugurisha abinyujije ku rubuga rwe yise Bwiza.rw.
Uyu ukaba ari umwihariko we avuga ko uretse kuba wanyura kuri urwo rubuga ubasha kumva nibura amasegonda 20 yageneye abakunzi be.
Uyu muzingo we wa mbere yise ‘My Dream’ uriho undirimbo 14 ukaba umara iminota 48, igura ibihumbi icumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000Frw).
Uretse kuba wayigura muri ubwo gusa abashinzwe kureberera inyungu uyu muhanzikazi ubarizwa muri Kikac Music, Barimo Bwana Uhujimfura Jean Claude yavuze ko batekereje ku bantu bakwifuza kuba bamutera inkunga mu buryo butandukanye bumva ko bashaka gufasha umuhanzi wabo bakunda bashyiriweho uburyo bitewe n’uko umuntu yumva yifite byose biri kuri urwo rubuga.
Iyi Album ifite umwihariko kandi wo kuba hariho indirimbo Bwiza azaririmba mugihe azaba yakoze ubukwe nk’uko yabitangarije itangazamakuru.
‘My Dream’ ifite umwihariko wundi wo kuba indirimbo zose zarakozwe n’aba producers batandukanye bari mu kiragano gishya, twavugamo, Nizz Beats, Prince Kizz, Tell Them, Santana, Loda na HashTag n’abandi.
Bwiza yavuze ko yishimiye kuba yasohoye ‘Album’ yifuzaga kuva kera yatangira umuziki, ni mugihe kurundi ruhande Jean Claude nawe avuga ko nabo bifuzaga ko bamukorera ‘Album’ kuko bituma aba umuhanzi munini mu gisate cy’umuhanzi nyawe.
Iyi Album igizwe n’indirimbo 14 yagizwemo uruhare rwa 50% n’umuhanzi Niyo Bosco ibintu umuhanzikazi Bwiza amushimira cyane.
Ni Album kandi iriho abahanzi barimo nka Chriss Eazy, Juno Kizigenza, Niyo Bosco, Double Jay w’i Burundi na Ray Signature & Allan Toniks bakomoka mu gihugu cya Uganda.
BYINSHI MU BURYO BW’AMASHUSHO: