Hatangiye gukorwa iperereza ku rupfu rw’umuraperi 2PAC

Abakora iperereza basatse urugo ruri mu gace ka Henderson mu mujyi wa Las Vegas aho Shakur yarasiwe muri Nzeri (9) 1996.

Polisi muri leta ya Nevada muri Amerika yemeje ko muri iki cyumweru yasatse urugo bigendanye n’urupfu rutarasobanuka rw’umuraperi Tupac Shakur.

Polisi y’uyu mujyi nta makuru arambuye yatanze kuri uko gusaka, ivuga ko hakomeje iperereza ku rupfu rwa Shakur.

Uyu muhanzi wa ‘rap’ yari afite imyaka 25 ubwo yicwaga.

Tupac Shakur - Rytmy.pl

Inzu yasatswe iri muri 32km uvuye ku muhanda wa Las Vegas strip aho Tupac yarasiwe mu kurasana kwabaye batwaye imodoka.

Imyaka 27 nyuma yabwo, polisi ivuga ko uru rupfu ari ‘dosiye’ itarigeze isobanuka kandi ko “twizeye ko umunsi umwe ibi tuzabihindura”.

Shakur wamenyekanye ku izina rya 2Pac, yasohoye album ye ya mbere mu 1991 yariho indirimbo zakunzwe cyane zirimo nka California Love na All Eyez on Me.

Tupac wavukiye i New York kandi wakoreraga muzika ye mu burasirazuba bwa Amerika, yari yagiye i Las Vegas kwizihiza isabukuru y’inshuti ye no kureba umukino wa ‘boxe’ wa Bruce Seldon na Mike Tyson.

Yarashwe amasasu ane ari mu modoka ye ategereje ko amatara yo ku muhanda areka agakomeza, yajyanywe mu bitaro apfa hashize iminsi itandatu kubera amasasu abiri yamufashe mu gatuza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *