Umuhanzi Sam Smith yongeye kurikoroza mu mihanda ya New York yambaye ijipo-AMAFOTO

Umuhanzi Sam Smith udasiba kugora udukoryo yongeye kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga agaragara mu mihanda ya New York yambaye ijipo arikumwe n’umusore bivugwa ko bari mu rukundo witwa Christian Cowan.

Uyu musore ukomoka mu gihugu cy’Ubwongereza w’imyaka 31, wagendaga yijugunya yambaye ijipo yera, ihujwe n’umwenda wo hejuru ubwo bombi bagaragaye hanze kuwa gatatu, tariki 19 Nyakanga.

Umuhanzi wavukiye i Londres yifashishije urunigi rwa zahabu mu ijosi arangije arenzaho amasogisi yera n’inkweto za Timberland.

Ni mugihe umusore witwa Christian Cowan bivugwa ko bari mu rukundo we yari yaserutse mu butembere yambaye imyenda y’umukara.

Aba bombi bateje ibihuha byo kuba bakundana mu mezi ashize kuko bagiye bagaragara kenshi bagiye basohokana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *