Kenya: Umugore yishwe atewe icyuma n’umukozi wo murugo
Uyu mudamu warusanzwe ari umuyobozi ufite imyaka 30, Rahab Karisa, ngo yaba yaratewe icyuma n’uwamufasha murugo rwe aho yaratuye i Mnarani, mu ntara ya Kilifi muri Kenya.
Karisa, apfuye yari umuyobozi mukuru ushinzwe uburobyi bugendanye no kuzahura ubukungu mu bigendanye n’amafi yo mu mazi, bamusanze yapfiriye mu cyumba cye mu gitondo cyo ku wa kane, tariki ya 20 Nyakanga 2023, nyuma y’uko bivugwa ko yatonganye n’umukozi wo murugo.
Isuzuma ryakozwe ku wa gatanu, tariki ya 21 Nyakanga, mu bitaro by’intara ya Kilifi, ryerekanye ko Karisa yakomerekejwe cyane kugeza ku mitsi ndetse no mu bihaha igice kimwe.
Nk’uko umuhanga mu bumenyi bw’indwara yabivuze, ngo ingaruka zabyo ntizashoboye kuramirwa, byaje gukurikirwa n’urupfu.
Umugabo we, Maxwell Mmera, asobanura ku byabaye yavuze ko yatewe icyuma kigera hafi muri cm 13 ku igufa rihuza intugu n’igitereko ry’igufa ry’ukuboko hamwe n’imitsi ijya no mu bihaha; byabaye intandaro yo kuvirirana amaraso kugeza apfuye.
Ku wa gatandatu, tariki ya 22 Nyakanga, uyu mugabo warumaze gupfakara yahishuye ko umugore we yapfuye yari hafi kuzuza imyaka 31.
Karisa ngo yishwe nyuma yo gutongana n’umukozi wo mu rugo kubera gukoresha nabi amafaranga yari yasigiwe yo gukoresha murugo ubwo yari mu Butaliyani.
Umuyobozi wa polisi mu Ntara ya Kilifi, Fatuma Hadi, wemeje iby’urwo rupfu yavuze ko iperereza rigikomeje.
Gusa uyu muyobozi yavuze ko uwo mukozi nyuma yo gukora ayo mahano yahise acika.
Aha umuyobozi wa Polisi yavuze ko umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu cyumba afite ibikomere bikabije.
Uyu mukozi wo murugo kandi ngo yahuze atwaye n’umwana wa nyakwigendera.