Bizimana Djihad yakiriwe mu ikipe nshya yo muri Ukraine
Umukinnyi w’Umunyarwanda Bizimana Djihad yamaze gusinyira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo mu cyiciro cya mbere muri Ukraine, nyuma y’amakuru yavugwaga ko agiye kwerecyeza muri muri muri Israel.
Ibi byari byaturutse ku makuru yari yatanzwe na Ambasaderi Ron Adam wari Ambasaderi wa Israel mu Rwanda ntangiriro z’uku kwezi akaba yari yatangaje ko Djihadi yerekeje muri Israel.
Aho yari yagize ati “nakiriye kapiteni w’Amavubi, Bizimana Djihad uzerekeza muri Israel mu ikipe ya Hapoel Ramat Gan Givatayim FC, ndakwifuriza amahirwe masa.”
Gusa bitunguranye ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih ikina mu cyiciro cya mbere muri Ukraine yatangaje ko yamaze gusinyisha uyu munyarwanda ukina mu kibuga hagati.
Bizimana Djihad akaba yasinyiye iyi kipe yasoje ku mwanya wa 7 muri shampiyona ya 2022-23, amasezerano y’imyaka 2 azageza 2025.
Muri Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya KMSK Deinze mu Bubiligi yatangaje ko atazakomezanya na Bizimana Djihad wari ugeze ku mpera z’amasezerano ye ariko kubera ibibazo yagiranye n’ubuyobozi akaba atarakinnye umwaka wa nyuma w’amasezerano ye, yawumaze yitoreza mu bato.
Bizimana Djihad yavuye mu Rwanda muri 2018 yerekeje mu Bubiligi mu ikipe ya Waasland Beveren nyuma y’imyaka 3 baje gutandukana yerekeza muri KMSK Deinze ari nayo baheruka gutandukana.