Umubyeyi wa Caitlyn Jenner yapfuye ku myaka 96

Umubyeyi wa Caitlyn Jenner, Esther Jenner yitabye Imana ku myaka 96 y’amavuko.

Uyu mubyeyi warukuze yapfuye ku wa kane, tariki 20 Mata, nk’uko byatangajwe na Caitlyn Jenner wabitangaje abinyujije kuri Instagram mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki ya 21 Mata.

Caitlyn Jenner ukomoka muri Amerika yamamaye cyane nk’umunyamakuru ndetse akaba yaranegukanye umudari wa Zahabu mu mikino ya Olempike.

Jenner yagize ati “Mbabajwe no kubatangariza ko Mama wanjye yitabye Imana mu mahoro ejo mu gitondo.”

Jenner yongeyeho ati “Kubura umubyeyi birihariye mu buryo bw’uko ari we muntu wenyine wankunze mu buzima bwanjye bwose. Nzamukumbura cyane. Yagize ibyumweru bike byo kurwana n’imyaka 97 kandi abaho ubuzima bwuzuye. Ndagukunda mama.”

Urupfu rwa Eshter rubaye nyuma y’ibyumweru bike yizihije isabukuru y’imyaka 97 avutse.

Yagiye agaragara rimwe na rimwe mu biganiro byo gushyigikira umuryango wa Kardashian kandi yigeze kugaragara ashyigikiye bikomeye mu kwimuka kwa Caitlyn mu mwaka 2015.

I'm A Celebrity's Caitlyn Jenner's mum glad she 'got away from controlling  Kris' - Mirror Online
Caitlyn yagiye ashyigikirwa n’umubyeyi we kenshi

Esther ubwo yitabiraga ikiganiro cye kizwi nka ’I am Cait,’ Esther yagize ati “Ibyiyumvo byanjye bwa mbere, ‘byari nkuko nabuze umuhungu wanjye.’ Hanyuma ndatekereza nti “Urabizi? Ndimo ndabona umukobwa!”

Nyakwigendera yakomeje kumufasha ndetse no mu kiganiro yagiriye kuri New York Daily News, amukosora Caitlyn gukoresha inyito nyayo.

Esther ati “Bitekerezeho. Ni ibintu bigoye iyo ari akamenyero. Ariko nzabyigaho.” “Ndamukunda cyane. Ntacyo bitwaye yaba yambaye nk’umugabo cyangwa umugore. Ibyo ari byo byose nkeneye kugira ngo mushimishe nibyo nitaho.”

Esther apfuye asize abana yabyaye, abuzukuru n’abuzukuruza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *