Amwe mu mashuri n’impamyabushobozi bya Ange Kagame wahawe akazi muri Perezidansi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yagize umukobwa we, Ange Kagame umuyobozi wungirije mu kanama gashizwe igenamigambi n’ingamba (Deputy Executive Director, Strategy & Policy Council/SPC) mu biro bya Perezida.

Ange Kagame ni umwe mu bashyizwe mu myanya y’ubuyobozi nkuko biri mu itangazo ry’ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku mugoroba wo ku wa kabiri, iyobowe na Perezida Kagame.

Ange Kagame, w’imyaka 29 n’umubyeyi w’abana babiri, ni umwana wa kabiri wa Perezida Kagame n’umukobwa umwe mu bana be bane. Yize siyansi ya politiki kuri Smith College muri leta ya Massachusetts muri Amerika.

Anafite impamyabumenyi yo ku rwego rwa ’masters’ mu bubanyi n’amahanga (international affairs) yakuye kuri Columbia University, i New York, imwe muri kaminuza zikomeye cyane muri Amerika no ku isi.

Ange Kagame yagiye aboneka mu nama zikomeye mu Rwanda, zirimo nk’inama y’igihugu y’umushyikirano.

Ange Kagame yahawe akazi mu biro bya Perezidansi

Mu 2016 ibinyamakuru bimwe byatangaje amakuru ko yari umwe mu bagize itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga ryo mu biro bya Perezida, ariko Ange Kagame n’ibiro bya Perezida barabihakanye.

Ange Kagame ni we wa vuba aha mu bana ba Perezida Kagame ushyizwe mu mirimo yo mu nzego za leta, nyuma ya Ian Kagame wagaragaye muri Mutarama (1) uyu mwaka ari mu itsinda ry’abacunga umutekano wa Perezida Kagame.

Muri Kanama (8) mu 2022, Ian Kagame yasoje amasomo ya gisirikare ku ishuri Royal Military Academy Sandhurst ryo mu Bwongereza.

Mu 2020, Ivan Cyomoro Kagame, wize ubukungu muri Amerika kuri Pace University n’icungamari kuri University of Southern California, akaba n’imfura ya Perezida Kagame, yashyizwe mu bagize inama y’ubutegetsi y’ikigo cy’igihugu cy’iterambere, Rwanda Development Board.

Source: BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *