UGB BBC ya Bruce Melodie yasinyishije umukinnyi wakinaga muri Mexique

Ikipe ya UGB BBC ibarizwa muri shampiyona y’icyiciro cya mbere muri Basketball yamaze gusinyisha umukinnyi Roy Gregory warusanzwe akinira muri Mexique.

Roy Gregory ni umukinnyi w’imyaka 28 y’amavuko wavukiye mu gace ka Takoma Park gaherereye mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze ubumwe za Amerika ariko kuri ubu akaba asigaye atuye muri Lansing, Mich.

Akaba yaravutse ku babyeyi be aribo Alfred na Doryn Roy. 

Gregory yize amashuri yisumbuye ya Crowley mu Majyaruguru i Fort Worth, muri Texas, aho yayarangije mu mwaka 2014.

Roy Gregory yageze mu Rwanda ku nshuro ye ya mbere, aho aje gukinira ikipe ya UGB BBC

Uyu muhungu wakuze akunda gukina basketball yaje guhirwa mu mwaka 2012-2013, azakwegukana igikombe cya shampiyona y’ako gace cyaho yigaga.

Ni mu mikino yagizemo uruhare atsindamo amanota 14 ubwe, akuramo imipira 8 ku giti cye kuri buri mukino.

Ibyo byahise bituma azamurwa no mu ikipe ya Kabiri mu mwaka 2014, nyuma yaho yaje kuzamuka yerekeza muri shampiyona yo muri Mexique, Gregory usanzwe ukunda ikipe ya Cleveland, ni n’umufana ukomeye wa Kyrie Irving.

Ubwo yakirwaga ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Kanombe, aho na Bruce Melodie wamaze gushora imari muri iy’ikipe yarari yabanje gutangaza ko uyu mukinnyi ari umuhanga mu kuboneza mu nkangara (pannier) kandi ko agiye kugira uruhare rukomeye mu ikipe ya UGB BBC.

Roy Gregory we yavuze ko yishimiye kuba yaje mu ikipe ya UGB BBC yongeraho ko we yiteguye gutanga ibyo afite byose kugira bizagende neza. Ashimangira ko ashaka no gukora izina rye ku buryo bugaragara muri basketball y’u Rwanda kuko yishimira gukina umukino w’intoki wa Basketball.

Uyu mukinnyi yavuze ko ibyo ashize imbere kandi ari ukunga murya bagenzi be basanzwe muri UGB BBC bakazajya bakina umukino unogeye ijisho.

Bruce Melodie we yashimangiye ko batangiye gushyira imbara mu mukino wa basketball ndetse ko ikipe ya UGB BBC aribwo igitangira kuko igiye kuzajya itahana intsinzi. Uyu muhanzi kandi yabaye nk’ukomozaho ko bagifite intego yo kubaka iy’ikipe ku buryo burambye.

Icyakora ibyerekeye umushahara n’uko amasezerano y’imyaka angana ntacyo bigeze ba bitangazaho.

Umukino wa mbere ufungura shampiyona ya Basketball warangiye UGB BBC yegukanye intsinzi y’amanota 65-59 ya Espoir BBC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *