Ntawe uzongera guhabwa ubufasha hagendewe ku byiciro by’ubudehe-Minaloc
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, MINALOC yasabye inzego zitandukanye kutongera gutanga serivisi n’ubufasha ubwo ari bwo bwose hagendewe ku byiciro by’ubudehe bivuguruye kuko ibyo bitari mu mpamvu yatumye bishyirwaho.
Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri ushinzwe imibereho y’abaturage, Ingabire Assumpta, kuri uyu wa 2 Kanama 2023 yibukije ko inama y’abaminisitiri yateranye mu Gushyingo k’umwaka ushize yemeje ko ibi byiciro bizajya byifashishwa gusa mu igenamigambi n’ubushakashatsi.
Ingabire ati: “Kubera iyo mpamvu, inzego za Leta, abikorera ndetse n’abandi bafatanyabikorwa bifuza gutoranya abaturage ngo bafashwe muri gahunda zitandukanye z’imibereho myiza, imiyoborere myiza, ubutabera, ubukungu, barasabwa gushyiraho ibigenderwaho mu gutoranya abafashwa, hadashingiwe ku byiciro by’ubudehe kandi MINALOC yiteguye kubafasha.”
Iri tangazo risohotse mu gihe abaturage bavuga ko mu gushyirwa muri ibi byiciro habamo kudakoresha ukuri, aho usanga uwishoboye yarashyizwe mu batishoboye, utishoboye agashyirwa mu bishoboye.