Ngoma: Yishe urw’agashinyaguro umugore we, igice cy’umubiri agita mu mugezi
Umugabo wo mu Karere ka Ngoma yatawe muri yombi akekwaho kwica urw’agashinyaguro umugore we witwa Icyitegetse Angelique, umurambo we awucamo ibice, kimwe akijugunya mu Kiyaga cya Mugesera.
Abaturage bo mu Murenge wa Mugesera mu Kagari ka Nyamugari batangaje ko uyu mubyeyi witwa Icyitegetse Angelique yabuze mu minsi mike ishize, abavandimwe be n’abaturanyi babonye hashize iminsi batangira kumushakisha ariko uko igihe cyicuma batakaza icyizere cyo kuzamubona.
Umwe mu baturanyi b’uyu muryango yabwiye Radio 10 ati “Barumuna be na basaza be bagiye bavuga ngo uyu muntu ashobora kuba atakiriho, birangira umuntu abuze ariko nyuma bampamagaye bambwira ko bamubonye mu kiyaga hagati ya Shywa na Mugesera. Umuntu tubona aho yari ari baramukanyaze n’umufuka ku gice cya ruguru, ikindi gihimba nta we uzi aho bagishyize.”
Aba baturanyi bavuga ko igice cyo hejuru, cy’inda n’amabere ari cyo cyabonetse mu mufuka aho mu Kiyaga cya Mugesera, na ho igice cyo hasi cyo cyakomeje kuburirwa irengero.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ( RIB ), Dr Murangira Thierry, yahamije ko hari umugabo watawe muri yombi akekwaho kwica umugore we umurambo akawujugunya mu Kiyaga cya Mugesera.
Yemeje ko hagikorwa iperereza ngo hamenyekane uko uyu mubyeyi yishwe n’aho icyo gice cy’umubiri we kindi cyagiye.
Yavuze ko uyu muryango wari umaze igihe ufitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo ndetse ngo bari no mu nzira zo gushaka gatanya.
Uyu mugabo afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Zaza mu gihe hagikorwa iperereza kugira ngo dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.