Perezida Kagame yagaragaje impamvu aherutse gushyira muri Guverinoma abakiri bato
Kuri uyu wa Kane, tariki 24 Kanama 2023, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yakiriye indahiro z’abayobozi bashya batatu baherutse kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda.
Abo barahiriye barimo Maj Gen Albert Murasira uherutse guhabwa inshingano zo kuyobora Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Jeanine Munyeshuli wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi na Sandrine Umutoni wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko rudakwiye kuba urukurikira gusa, ahubwo rugomba guhabwa inshingano zo kuyobora mu nzego zinyuranye zigamije kubaka Igihugu.
Ati “Imirimo yo kuri uru rwego iba igamije ngo abantu bafate inshingano bo ubwabo no kubo bayobora ariko ikibisumba byose kikaba ko tuba dukorera igihugu cyacu.”
Yakomeje agira ati “Biba byakozwe ku buryo bugendereye kwifuza guha urubyiruko inshingano ngo bakure bumvako badakurikira gusa ahubwo bakwiye no kuyobora ibikorwa bitandukanye byubaka igihugu cyacu.
Mu rubyiruko twari dufitemo Minisitiri nawe mutoya ukura ariko yari umugabo twifuzaga ko tugiramo n’umudamu. Ndibwira ko urubyiruko rwacu ari abahungu n’abagore bazabibonamo.”
Perezida Kagame yavuze ko bakwiriye kubibonamo mu bikorwa bakoze cyane ko ari urubyiruko nkabo nabo kandi bakabigiraho abandi bakabikuriramo nabo bakazitwara neza igihe bahawe inshingano.
Ati “Gufata inshingano,kugira imico yubaka, iyobora,ntabwo ari iby’abakuru gusa bikwiriye guhera mu batoya.”
Perezida Kagame yabwiye aba bayobozi ko hari ibigomba gushyirwamo imbaraga mu maguru mashya ndetse abifuriza imirimo myiza.