Nyamasheke: Appolonie wegujwe ku buyobozi bw’Akarere yasabye imbabazi Perezida Kagame
Mukamasabo Appolonie wegujwe ku buyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke yasabye imbabazi nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa twitter, Appolonie yagize ati “Ndabashimiye Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame
amahirwe mwampaye yo kuyobora Akarere ka Nyamasheke.”
Uyu warusanzwe ari umuyobozi w’Akarere yongeyeho ati “Mboneyeho gusaba imbabazi aho ntabashije kuzuza izi nshingano uko bikwiye.
Nkaba nzakomeza gufatanya n’Abandi Banyarwanda kubaka Igihugu cyacu.”
Kuri uyu wa mbere tariki 28 Kanama 2023, nibwo Mukamasabo Appolonie yegujwe ku nshingano nka Meya wa Karere n’Inama Njyanama y’Akarere, ni nyuma y’uko ashinjwe kutuzuza inshingano yarashinzwe.
Kuwa 27 Nzeri 2019 nibwo Mukamasabo Appolonie w’imyaka 45 yatorewe kuyobora akarere ka Nyamasheke, ku majwi 267 kuri 273 y’abari bagize inteko itora.