RDB yashyize hanze amabwiriza mashya avuguruye arebana n’ubutubari na resitora

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, (RDB) rwatangaje amasaha avuguruye ntarengwa mu buryo bwo gutanga serivise ku bikorwa by’imyidagaduro birimo utubari na resitora.

Mu itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi Mukuru w’Uru rwego, Akamanzi Clare, kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, rigaragaza ko resitora, utubari, utubyiniro n’ububiko bwa Liquor bizajya bifunga saa Saba z’igicuku guhera ku wa Mbere kugeza ku wa Gatanu.

Ni mugihe ibyo bikorwa byavuzwe ruguru ku wa Gatandatu no ku Cyumweru bizajya bifunga saa Munani za mu gitondo.

Iyi gahunda azatangira kubahirizwa guhera tariki 1 Nzeri 2023.

RDB ikomeza ivuga ko serivisi zitangwa n’amahoteli zizakomeza gutangwa ku bantu bazicumbitsemo gusa.

Amaduka acuruza imiti, amaduka acuruza ibyo kurya n’inganda bizakomeza gukora ariko hubahirizwa amategeko n’amabwiriza bisanzweho.

Abakora ubucuruzi bw’utubari basabwa kudaha inzoga abakiliya babona ko banyoye bihagije.

Basabwa kandi kutakira abana bari munsi y’imyaka 18, bakazajya babanza kubaza indangamuntu mbere yo gutanga inzoga.

Abatazubahiriza aya mabwiriza bazahanishwa itegeko rigenga ubukerarugendo Nimero 12/2014 ryo ku wa 19 Gicurasi 2014.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *