Kigarama: Hope and Homes for Children yatangije ubukangurambaga bwo kudaheza mwana muri iki gihe cy’ibiruhuko
Ubu bukangangurambaga bugamije guharanira umuryango udaheza kandi ubereye umwana muri iki gihe cy’ibiruhuko, bwatangijwe n’Umuryango wita ku bana Hope and Homes for Children ufatanyije n’umurenge wa Kigarama mu karare ka Kicukiro.
Bwatangirijwe mu nzu mbera byombi y’uyu muryango iri mu karere ka Kicukiro, umurenge wa Kigarama mu kagari ka Karugira kuri uyu wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023.
Ubukangurambaga bufite insanganyamatsiko igira iti “Duharanire umuryango udaheza, Umuryango ubereye umwana” bukaba bwitabiriwe n’Urubyiruko, Ababyeyi n’abayobozi batandukanye mu murenge wa Kigarama.
Mu gutangiza ubukangurambaga umuyobozi mumuryango Hope and Homes for children Bwana Baryinyonza Innocent, yavuze ko ubukangurambaga bugamije kubaka umuryango udaheza umwana cyane cyane abangavu babyariye iwabo,muri iki gihe cy’ibiruhuko.
Yagize ati”ubu bukangurambaga bwitezweho umusaruro ufatika muri iki gihe abanyeshuri bari mubiruhuko, kuko bugamije kubaka umuryango udaheza umwana kandi umuha uburenganzira akwiriye cyane cyane abangavu babyariye iwabo. Ni igihe cyiza cyo kwereka umwana urukundo mu muryango bikamufasha gutegura ejo heza he.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kigarama Madamu Umubyeyi Mediatrice, yashimiye abitabiriye ubukangurambaga abasaba ubufatanye muri gahunda za leta harimo no guharanira ko umwana wese agira ubuzima bwiza.
Yagize ati “Nshimiye mwe mwese mwitabiriye ubukangurambaga, twizeye ubufatanye muri gahunda zose za Leta harimo no kubaka umuryango udaheza umwana,duharanira ko umwana wese agira ubuzima bwiza”.
Aha yanashimiye Umuryango Hope and Homes for Children nk’umufatanyabikorwa mwiza abizeza ubufatanye muri gahunda zose mu kubaka umuryango uhamye udaheza umwana.
Ubu bukangurambaga buzamara icyumweru buzarangwa n’amarushanwa y’urubyiruko mumikino itandukanye irimo umupira wamaguru, ubuhanzi nkamakinamico, byendagusetsa, imbyino gakondo, imivugo nibindi….bukszasozwa tariki ya 15 nzeri 2023 aho abazaba bahize abandi bahembwa ibihembo bitandukanye birimo ibikoresho byishuri.
By Umulisa Delphine/DomaNews.rw