Mangosuthu wari Igikomangoma w’Abazulu muri Afurika y’Epfo yatabarutse

Igikomangoma mu bwami bw’Abazulu muri Afurika y’Epfo wamamaye mu ishyaka ryashakaga ubwigenge, INKATHA, witwa Mangosuthu Gatsha Buthelezi yapfuye afite imyaka 95 y’amavuko.

Ishyaka rye ryitwa Inkatha Freedom Party (IFP).

Abo mu muryango wa Mangosuthu Gatsha Buthelezi nibo batangaje ko bababajwe n’urupfu rwe, umukambwe bavuga ko wari umunyabwenge, inararibonye ndetse n’umubyeyi mwiza mu Kizulu bitaga uMntwana wa KwaPhindangene.

Umuhango wo kumushyingura watangiye gutegurwa ku bufatanye bw’umuryango we, ubwami bw’Abazulu ndetse ne Repubulika y’Afurika y’Epfo.

Buthelezi yari amaze igihe arwariye mu bitaro by’i Durban aho yageze muri Nyakanga, 2023.

Inkuru zavugaga ko ubuzima bwe bwari mu kaga ariko umuvugizi we witwa Liezl Van Der Merwe abitera utwatsi.

Mangosuthu Gatsha Buthelezi ni igikomangoma mu bwami bw’Abazulu, akaba yaravutse taliki 27, Kanama, 1928.

Yavukiye muri Kwazulu Natal, akaba umuhungu w’igikomangoma Magogo kaDinuzulu.

Yubahagwa cyane mu bwami bw’Abazulu ndetse no mu butegetsi bwa Afurika y’Epfo muri rusange.

Mu mwaka wa 1948 yaje kwirukanwa mu rubyiruko rwa ANC ahita ashinga ishyaka rye yise Inkatha yeNkulukelo yeSizwe, hari mu mwaka wa 1975

Yakoze imirimo myinshi muri politiki y’Afurika y’Epfo, akaba atabarutse yari Minisitiri w’Intebe mu bwami bw’Abazulu aho yahuzaga ibikorwa byabwo na Guverinoma y’i Pretoria.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *