RIB yinjiye mu kibazo cy’umugabo wakubise urushyi mugenzi we agahita yuma
Nyuma y’uko umugabo witwa Sibomana Jean Pierre wo mu Murenge wa Jali muri Gasabo akubise urushyi rutagira urw’akabiri umugabo mugenzi we witwa Hakizimana Innocent agahita yitaba Imana, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise ruta muri yombi uyu mugabo.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Rwankuba mu Kagari ka Agateko, mu Murenge wa Jali mu Karere ka Gasabo, aho uyu mugabo witwa Jean Pierre uri mu kigero cy’imyaka 28 y’amavuko yakubise urushyi mugenzi we w’imyaka 43 agahita yumiraho.
Bivugwa ko uwo mugabo wakubise urushyi Innocent yabitewe n’ubusinzi.
Amakuru yemezwa na Gitifu w’Akagari ka Agateko witwa Hatangimana Jean Claude avuga ko ibyo byabaye mu masaha ya ni mugoroba ahagana Saa Tatu z’ijoro, ubwo Jean Pierre yaragiye kuvunjisha ibiceri agahura na Innocent.
Uyu yabajije Jean Pierre ati: “ Kuki ugurira abagore njye ntungurire?”
Undi ngo yahise arakara amukubita urushyi rw’inkuba ahita agagariraho.
Gitifu avuga ko ibyo bikiba, yahise ajyanwa ku ivuriro ngo barebe ko yazanzamuka ariko biranga.
Nyuma y’uko nyakwigendera akubiswe urushyi agapfa, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda rukorera mu murenge wa Jali, Rwahise ruta muri yombi umugabo witwa Siborurema Jean Pierre ukekwaho kumukubita urushyi.
Uyu mugabo watawe muri yombi ukekwaho kwica mugenzi we akoresheje urushyi, yari asanzwe akora kuri biyari [Billiards] yo mu kabari ku mugabo witwa Kabalisa.
Ni mugihe umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Nyarugenge.