CAFCC: Umukino wagombaga guhuza Rayon Sports na Al Hilal muri Libya ntukibaye
Ikipe ya Al Hilal na Rayon Sports bemeranyije gusubika umukino bari bafitanye kuri uyu wa Gatanu bakazakinira imikino yose i Kigali mu minsi iri imbere.
Abayobozi b’amakipe yombi bemeje ko imikino yombi ubanza n’uwo kwishyura, yazabera i Kigali ku matariki azagenwa na CAF kuko ngo bitashoboka ko muri Libya bakina muri iki gihe kibi barimo.
Iyi kipe iri mu kiriyo nyuma y’imyuzure yibasiye igihugu cya Libya ikomokamo, ikaba imaze guhitana abarenga ibihumbi 5000.
Amakipe yombi ubu yemeranyije guhagarika umukino wo kuwa Gatanu hanyuma bakazakina imikino yombi i Kigali mu minsi iri imbere nkuko Perezida wa Rayon Sports,Uwayezu Jean Fidele yabyemereye B&B FM UMWEZI.
Yagize ati “Mbere na mbere n’ukwihanganisha abanya Libya bose n’ikipe tuzakina by’umwihariko kuko bagize ikibazo cy’imyuzure bapfusha abantu benshi n’ubu ku ma Televiziyo biragaragara, ingabo, polisi n’abayobozi niho bari… bapfushije abantu bagera ku bihumbi 10 n’abandi baburiwe irengero bangana nabo, barimo baratabara.
Twageze hano batubwira ko bigoye, nta myidagaduro cyangwa se ko umupira w’amaguru waba, batubaza icyo tubitekerezaho,baduha amahitamo.
Baduhaye amahitamo batubwira ko ‘mutemeye umukino wo kuwa Gatanu waba ariko ntabwo twaza, n’ukuvuga ko yaba mpaga.
Icya kabiri, ese mwakongeraho iminsi nk’itatu kuyo mwari mwaragenye ndetse tukaba twayirengera ku byerekeye amahoteli n’ibindi. Icya gatatu, batubazaga niba dushobora kongera iminsi ariko umukino ugakinirwa i Cairo [mu misiri].
Icya kane n’uko imikino yose yzabera i Kigali ku matariki yagenwa na CAF.”
Yakomeje agira ati “Twicaye rero tugisha inama ubuyobozi bwacu bwa FERWAFA i Kigali, natwe dukora inama n’umutoza dusanga icya mbere tutacyemera kuko ntitwatera mpaga abantu bagize ibyago. Icya kabiri cyo kuguma hano indi minsi itatu nacyo ntitwagikora n’ubundi abantu baracyari mu gikorwa cy’ubutabazi, ntabwo byoroshye. Kubyemera n’ukubashyiraho igitutu natwe tutameze neza,tutazi naho byerekera.
Iya 3 yo kujya i Cairo nayo isa nk’iyo ngiyo nayo n’ukubashyiraho igitutu kandi bakiri mu gahinda kuko urabona ko nabo ubwabo barababaye.
Twemeranyije ko twabareka bagakomeza gutabara hanyuma imikino yombi ikazabera i Kigali. Amatariki sitwe tuyagena azagenwa na CAF, twebwe turimo gukora inyandiko twahuriyeho twese igaragaza ibyo twumvikanye bakayoherereza ibihugu byombi, bakanayiha na CAF noneho ikabyemeza, ndetse ikagena amatariki iyo mikino yombi yaberaho.
Inyandiko irimo irakorwa yohererezwe izo nzego zombi na CAF hanyuma nibabyemeza tuzamenya igihe imikino yombi izabera i Kigali.”
Perezida wa Rayon Sports yavuze ko bategereje umwanzuro wa CAF,bakareba icyashoboka niba bahita bataha cyangwa bakazaza kuwa Gatandatu ko bizaterwa n’igihe CAF itangira igisubizo.
Al Hilal Benghazi yagombaga kwakira Rayon Sports ku wa Gatanu, tariki 15 Kanama 2023, saa 20:00 kuri Benina Martyrs Stadium mu mukino ubanza w’Ijonjora rya Kabiri muri CAF Confederation Cup. Umukino wo kwishyura wari uteganyijwe i Kigali, tariki 30 Nzeri 2023.