Amavubi yazamutseho imyanya ibiri ku rutonde rwa FIFA

U Rwanda rwazamutse imyanya ibiri, aho rwavuye ku mwanya wa 133 rugera ku wa 131 ku rutonde rw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, rwerekana uko amakipe y’ibihugu akurikirana.

Nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya gicuti yabaye mu kwezi kwa Werurwe byatumye ikipe y’Igihugu “Amavubi” yatsinze Madagascar, ikanganya na Botswana izamukaho imyanya ibiri nyuma y’uko igize amanota 1112,44 ikunguka 5,4.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Mata 2024.

Argentine ni yo ya mbere ku Isi mu gihe Maroc iyoboye ibindi bihugu muri Afurika.

Igihugu cyazamutse imyanya myinshi (ibiri) ni Indonesia yungutse amanota 30,04.

Vietnam yamanutse imyanya 10, itakaza amanota 30,04.

Ibirwa bya Comores byongeye gushyirwa ku rutonde, biba ibya 117.

Uganda iyoboye CECAFA ikaba iya 92 ku isi,Kenya (107),Tanzania (119),Sudan (127),Burundi(140).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *