Hamenyekanye igihe Gisimba azashyingurirwaho

Mutezintare Gisimba Damas wamenyekanye cyane kubera ibikorwa yakoze byo kurokora Abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hamenyekanye igihe azashyingurirwaho.

Uyu mugabo wafatwaga nk’intwari ikomeye kubera uburyo yabaye Se w’imfubyi nyinshi aherutse gutabaruka azize indwara ku myaka 62 y’amavuko.

Abagize umuryango we batangaje ko Mutezintare Gisimba Damas umuhango wo kumushyingura uzaba kuwa gatandatu tariki 10 Kamena 2023 i Rusororo.

Gisimba yitabye Imana aguye mu bitaro bya Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali aho yaramaze iminsi arwariye.

Gisimba azibukirwa ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kuba yarashinze ikigo cyo kwita ku mfubyi yise ‘Centre Memorial Gisimba’.

Yagizwe umurinzi w’igihango nyuma yuko yari yararokoye abatutsi basaga 400 yahungishije muri icyo kigo cyiwe cya ‘Centre Memorial Gisimba’ mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994.

Yitabye Imana kuwa 4 Kamena 2023, asize abana 4 n’umugore.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *