Perezida Kagame yaganiriye n’Umunyamabanga wa Amerika Blinken ku kibazo cya DRC
Perezida Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefoni n’Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze Ubumwe za Amerika Anthony Blinken, cyagarutse ku mutekano muke uri mu burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri ibi biganiro kandi bagarutse ku buryo bwo guhosha intambara imaze igihe ibera muri icyo gihugu, ibibazo bigakemurwa binyuze mu nzira za politiki.
Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano yo ku rwego rw’akarere agamije kugarura amahoro n’umutuzo muri DRC no mu karere.
Mu Burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamaze igihe kirekire intambara iharangwa ihuza imitwe yitwaje intwaro.
Ku ruhande rw’u Rwanda rushinja DRC gucumbikira umutwe wa FDLR wasize ukoze Jenoside mu Rwanda.
Ni mugihe kandi DRC ishinja igihugu cy’u Rwanda gufasha umutwe wa M23 umaze kwigarurira ibice bitandukanye muri icyo gihugu, ibintu u Rwanda ruhakana.
Aha muri Congo hamaze kugwa abantu benshi bazize intambara abandi bava mu byabo.