Amashusho ya Perezida wa Amerika Joe Biden yitura hasi akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

Perezida wa Amerika Joe Biden w’imyaka 80 y’amavuko yituye hasi ubwo yari mu muhango wo gushimira abarangije amasomo y’igisirikare kirwanira mu kirere.

Amashusho ye asa n’usitara akomeje kugarukwaho na benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga kuko benshi batunguwe no kubona umukuru w’Igihugu gikomeye nka Amerika yitura hasi kandi akenshi aba yateguriwe aho ari.

Umuhango wo gushimira abarangije amasomo y’igisirikare kirwanira mu kirere wabaye kuri uyu wa Kane tariki 1 Kamena 2023, muri leta ya Colorado ubwo yaramaze gushimira abo banyeshuri bagera kuri 921 no kugeza ijambo kubari bateraniye aho. 

Biden yaramaz umwanaya munini atembera muri abo banyeshuri ndetse ari nako abakora mu kiganza.

Gusa ubwo yaramaze gusoza icyo gikorwa nibwo Biden yahise atera intambwe nkugiye kwicara ahita asitara agwa hasi gusa abashinzwe umutekano we bahise bahagoboka baramuhagurutsa.

Nyuma gusa akimara kwicara byagaragaye ko ntakibazo yagize.

Yaje kwicara ubona ntakibazo afite

Umuyobozi ushinzwe Itumanaho muri White House, Ben LaBolt abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yasobanuye ko habayeho amakosa y’urubyuniro rwari ruriho umukuru w’Igihugu kuko hariho igisa n’umusenyi watumye anyerera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *