AMAFOTO: Incuke zirimo umwuzukuru wa Perezida Kagame, zaganirije umugore wa Perezida wa Pologne

Kuri uyu wa gatatu tariki 7 Gashyantare 2024, Madamu Jeannette Kagame arikumwe na Agata Kornhauser-Duda umufasha w’umukuru w’igihugu cya Pologne basuye incuke zirererwa muri Village.

Muri izi ncuke harimo umwuzukuru wa kabiri wa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, Amalia Agwize Ndengeyingoma.

Umwuzukuru wa Perezida, Amalia yaganirije umugore wa Perezida wa Pologne Agata Kornhauser-Duda

Uru rugo mbonezamikurire ry’abana b’abakozi bakorera mu biro by’Umukuru w’igihugu kandi ryaciyemo umwuzukuru we wa mbere Anaya Abe Ndengeyingoma.

Nk’uko amakuru yatangajwe ku rubuga rwa X rw’ibiro by’Umufasha w’umukuru w’igihugu, bavuze ko binyuze muri iki kigo kirera aba bana cyitwa Eza bagize amahirwe yo kwakira abashyitsi kuri uyu munsi, aho izi ncuke zabashije kuganira n’umushyitsi mukuru w’imena ariwe Agata Kornhauser-Duda ndetse zibasha no gusabana nawe.

Bakomeje bavuga ko Madamu Jeannette Kagame yabashije kwakira mugenzi we wa Pologne Agata Kornhauser-Duda abasha kumwerekera no kumusobanurira ibice bigize iki kigo kirera abo bana bato.

Iki kigo giherereye ku Kacyiru ku biro by’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame.

Nyuma yo gusura icyo kigo, Madamu Jeannette Kagame yakiriye mugenzi we wa Pologne Agata Kornhauser-Duda mu biro bya Imbuto Foundation, kugira ngo baganire kubyerekeye uyu muryango, birimo ubuzima, uburezi ndetse n’uko hakomeza gutezwa imbere urubyiruko.

Uyu muryango witwa ku rubyiruko cyane washinzwe na Madamu Jeannette Kagame.

Ni ibiganiro bivugwa ko byagize umusaruro mwiza.

Agata yaganirijwe ku muryango wa Imbuto Foundation washinzwe na Madamu Jeannette Kagame

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *